(Ikinyarwanda) Ikintu kitagaragara

Page 1


Š 2013 TITLE: Ikintu kitagarara AMAGAMBO: Marijn Brouckaert AMASHUSHO: Carolina Celas GUHINDURA URURIMI: Divin Robert Mahame illustrator website: www.carolinacelas.com more stories on: http://issuu.com/-m3All rights reserved.


TRANSLATION BY DIVIN ROBERT MAHAME


Mama aravuga ati «Izi ndabyo zikeneye amazi », hanyuma akomeza imirimo yo mu rugo yari arimo arakora. Kagabo aramubaza ati «Ese iyi senane yapfuye?» «Byashoboka. Ndabona idakoma ariko ishobora gusimbuka bitunguranye.»

«Reka turebe niba yapfuye?» nuko Kagabo akomanga ku idirishya. «Oya, ba utegereje gato», nuko mama asubira gutera ipasi.




«Dushobora kuyifotora?» «Kuyifotora, byasaba ko njya gushaka apareye yo kuyifotora kandi ubu ndi mu kazi, ahubwo yishushanye» Nuko Kagabo aravuga ngo «Ubu nshobora kuba nshunshanya ikindi kintu, ariko isenane turaza kuyifotora nyuma.» Mama ati : «turareba nimbona umwanya » nuko ati : «ni iki ushaka gushushanya?»

«Ikinti kitagaragara.»


Kugira ngo ushushanye ikintu kitagaragara byagusaba gushushanya ukoresheje ikaramu y’igiti isongoye cyane! Nuko Mama araseka areba Kagabo hanyuma ati.


«ushyire ikinyamakuru munsi y’aho ushushanyiriza, utanduza ameza.»



«Narangije gushushanya!» « Zana turebe! Ndabona washushanyije ya senane.» Kagabo azunguza umutwa, ahakana.

Mama ati : «Oya nibeshye, ni ifarasi ifite amababa?»

«Oya, reba neza.» Nuko Kagabo yereka Mama urupapuro ati.

«Ni umwana uguruka mu nda yawe.»


Mama abwira Kagabo ati: «Mwana wa, abana bato nabo ni abantu. Nta mababa bagira.» «Yego, ndabizi, ariko nyogokuru yambwiye ko kugira ngo ujye mu ijuru ugomba kuba ufite amababa.»


Mama arabaza ati: «Yabikubwiye ryari?»



«Yabimbwiye ubushize, igihe wari ufite umwana mu nda.» Mama asoma Kagabo, ati: «ni iki wibuka cyabaye ubwo nari mfite umwana mu nda?» «Ndibuka ko wagiye kwa muganga ufite murumuna wanjye mu nda, ariko ugarutse ntimwazana. Ubu nabwo ufite umwana

mu nda, ariko ntabwo ndamubona, nshobora kumubona mu bitekerezo byanjye gusa. Niko wambwiye.»


ÂŤWarababaye kuko utabonye murumuna wawe wa mbere?Âť


Nuko Kagabo avuga buhoro ati: «Ego, nta n’ifoto ye dufite.» Mama ahumuriza Kagabo ati: «Ihangane, kuko ntacyo twakora ngo tumubone.»


ÂŤNonese murumuna wanjye ari wenyine aho ari?Âť


Mama aramubaza ati: «Wowe ubitekerezeho iki?» Kagabo ati: «Simbizi, ariko ndabona n’iyi senane yapfuye kandi iri hano yonyine.»


Nuko Mama avuga yitonze ati: «Murumuna wawe ntabwo ari wenyine, iyo murumuna wawe aba yaraje hano, uba uri mukuru we. kandi nubu uri mukuru we. Ndetse vuba, uzaba ufite mushiki

Nta numwe uri wenyine.» wawe muto.

Mushiki wanjye nawe azaba ari mushiki wa murumuna wanjye ntabonye?» «Yego, mushiki wawe nawe azaba ari mushiki we.»




«Iki gishushanyo nkituye murumuna wanjye.» Mama ati: «Ni byiza. Dushobora kukimanika ku kabati?»

«Ego.» «Mushiki wawe navuka, uzamubwire murumuna wawe.» «Yego, nzamwereka n’iki gishushanyo. Mushiki wanjye azavuka ryari?» «Vuba.»


«Vuba cyane.»




Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.